Ubutegetsi bw'Ubucamanza

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 43 n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, Ubutegetsi bw’Ubucamanza ni bwo murinzi w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu. Iyo nshingano yubahirizwa mu buryo buteganywa n’iri Tegeko Nshinga n’andi mategeko.

Nk'uko biteganywa kuva ku ngingo ya 148 - 150, Ubutegetsi bw’Ubucamanza bushinzwe Urwego rw’Ubucamanza rugizwe n’inkiko zisanzwe n’inkiko zihariye. Ingingo ya 149 yo ikomeza ivuga ko Inama Nkuru y’Ubucamanza ari rwo rwego rukuriye Ubutegetsi bw’Ubucamanza. Ishyiraho imirongo migari igenga imiyoborere y’Ubutegetsi bw’Ubucamanza. Ubutegetsi bw’Ubucamanza burigenga kandi bufite ubwisanzure mu micungire y’abakozi n’imari.